Ariko
Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri
kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya 2 corinthians 2:14.
Yasu
yavuze imimerere y'itorero, aho yagereranyije itorero nk'umurima umuntu
yateyemo amasaka hanyuma umwanzi agateramo urukungu. aha rero kristo
yagaragaje ko mw'itorero harimo abantu basa naho ari abakristo ariko ataribo.
Muzabamenyera kumbuto bera: aha ukwiye kureba niba Imbuto wera ari
z'abakristo kuko ahari witwa umukristo ariko siko uri. Bene Data mukwiye
kwirinda umusemburo wa satani aho ashaka guharabika abakristo. agira
ati hari umukristo wibye,wabeshye,wahanuye,wishe, ndetse n'ibindi byishi.
kuko iyo umuntu abaye umukristo atangira kugira umumaro mugihe kera ntamumaro yari afite, mwibuke philimon 1:11
2timothy: 2:19 aha buri muntu wese akwiye kwisuzuma akoresheje Ijambo
ry'Imana. nuko rero Imana nabo yatoye irabazi abandi birakwiye ko ukora
nabi aba afite icyemezo yahisemo gukurikira.
abantu bahitamo kwanga satani no kumurwanya cyangwa kwegera Imana
yakobo: 4:7-8 ibi ni ibintu umuntu ahitamo buri munsi aho ushobora kuba
uyu munsi wari muruhande rumwe hayuma wasubira inyuma ukajya murundi.
muri iyi minsi sinzi niba ushaka kugundira izina ry'abakristo ariko
udashaka gukomeza kumvira Imana! umukiranutsi w'Imana azabeshwaho no
kwizera
abaheburayo 10:37-38.
uyu munsi abiyita abakristo cyangwa bitwa ko basenga Imana, Imana
yerekanye uko dushobora kubamenya kugirango niba ari ukwifatanya nabo
tubikore tubizi aha ikikumenyeshako wabyutse ukiri umukristo nuko ufata
gahunda yo kongera kumvira Kristo ukera imbuto nziza. abagalatiya
5:19-22
ntihakwiye rero kuba urujijo cyangwa natwe twisange twagiye mubantu
bashinja itorero ry'Imana ibikorwa bibi ahubwo nubu haracyari abagabo
bemera kurengana ku bwa kristo aho kwihorera, hariho abacyakwa ibyabo
kandi ntibaburane hariho abakivuga izina ry'Imana bashaka gukiranuka.
naho rero yaba ari malayika cyangwa uwo wakwita umuvugabutumwa ukomeye
ntihariho uwahangara kuvuga ko Itorero rya Kristo yacunguje amaraso
ryanduye. ahubwo abiyita itorero rya Kristo bagaragarira mu kwera imbuto
nkizo kristo yeraga.
ubu ibinyamakuru birandika ibibera mu nsengero, muba pastor, no
mubahimbaza Imana, mgo ahari Imana n'abayambaza babivemo ariko Urufatiro
rwayo rurahagaze'' Imana izi abayo'' NTIKENEYE ABAYITUNGIRA AGATOKI.
BURI MUNTU AKWIYE KUVA MURUVUNGANZOKA RW'ABANDI MAZE AKAMENYA IMPAMVU ZO KWITWA UMUKRSITO.''
Mpamya ko NOKIA Za orginal ziriho kandi ziba zizwi n'uruganda, hanyuma
hakabaho niza pirate izo mukunze kwita ishinwa! aha ntago kuba ishinwa
zagurishirizwa ahagurishirizwa pirate bikuraho ko wowe uzi icyo ushaka
uhakura orginal! Bene DATA TUBE MASO!
ZABURI YA 84:6-8 Ndabifuriza kugwiza Imbaraga zo guhitamo neza buri
munsi kugeza dupfuye cyangwa Yesu agarutse. maze tuzabane nawe kandi
ntimuterwe ubwoba n'ibihuha cyangwa abiyitirira Izina mwambaye kandi
mwizeye ngo mwumve ko bicitse. Imana izi ABAYO! AHOBWO BURI MUNTU
YISUZUME AMENYE UKO ABANYE N'Imana maze niyo yo kujya itwejesha amaraso
uko tuyisabye.
2yohana 2:1
M.Gaudin
No comments:
Post a Comment