click here

click here

visit new seed

Thursday 13 February 2014

Kumenywa n’Imana biruta gutoneshwa n’abanyacyubahiro

Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza. “Imigani 29:26” mu Isi benshi bifuza kumenyekana ku batware n’abategetsi ndetse no gutoneshwa nabo, ariko ikiruta byose ni ukumenywa n’Imana kandi ugatoneshwa nayo, kuko aribyo bihesha umugisha wo mu by’ubu buzima bwa none, ndetse n’ubuzima buzaza.
Nugira umwete wo kumvira uwiteka Imana yawe n’uwo kumvira amategeko yayo yose igutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu Isi, kandi imigisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. Uzagirira umugisha mu midugudu no mu mirima.
Hazagira umugisha imbuto zo munda yawe n’imyaka yo ku butaka n’imbuto z’amatungo yawe kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe. Hazagira umugisha igitenga n’ikibo uvugiramo, uzagira umugisha mu majya no mu maza. Gutegeka kwa kabiri 28:1-6.
Nubwo Dawidi yaragiraga intama, yari yarashatse ubutoni ku Mana, kandi akabana nayo mu buryo iwabo batazi.
Umunsi umwe yaravuze ati : ’’Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura’’ Zaburi 27:10, yari azi neza ko bishoboka ko ababyeyi b’umuntu bamureka cyangwa ntibamutoneshe. Yahoraha hafi y’Imana mu buryo bwose, akayitegereza yizeye ko izamuha umugisha.
Igihe kimwe yaravuze ati : ’’Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka mu Isi y’ababaho.” Zaburi 27:13-14
Abantu baba hafi y’Imana bakagendera mu nzira zayo bakiranuka, bagirirwa neza nayo. Iyo Imana ije gutanga umugisha, ireba abariho imbabazi zayo gusa abandi bose ikabacaho nk’uko yabigenje kuri bakuru ba Dawidi, ikabwira Samweli ko itareba nk’uko abantu bareba. 1 Samweli 16:6-11.
Daniyeli yari afite umugisha w’Imana ku buzima bwe, baramugambanira batazi uko abana n’Imana. Yari incuti y’Imana, asenga gatatu ku munsi, bamujugunye mu rwobo rw’intare, naho Imana iramurinda ntizamurya Daniyeli 6:1-29.
Mu gihe cya Esiteri, Abayuda baragambaniwe ngo bicwe ariko Esiteri amara iminsi 3 ashaka mu maso h’Imana ngo ibanze imureba neza, hanyuma ajya ku mwami, ibyari urupfu bihinduka ubuzima. Esiteri 9:1-2
Umuntu nakurusha ubutoni ku Mana, uzamureke azaba akuruta, kandi ukurusha gusenga azaba akurusha umugisha kuko Imana izagenda imurengera. Abaroma 8:31
Salomo yahawe ubwami akiri umwana, asanga ntazabishobora maze atagira umugisha w’Imana ku buzima bwe. Yahise ajya gushaka Imana, iramubwira iti : ‘‘Ubwo utansabye kurama, ntunsabe ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa ahubwo ukansaba ubwenge, n’ibindi byose ndabiguhaye.’’ 1 Abami 3:4-14
Umugisha ntuva mu gushimwa cyangwa ku mwete umuntu abigiramo, umugisha uva ku mbabazi z’Imana ziri ku buzima bwawe.
Umuntu ashobora kuba akomoka mu muryango utazwi, ariko kubera ko yubashye Imana, ikamuha umugisha akamenyekana kurusha abavuka mu miryango izwi.
Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa mu gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. Abaroma 2 :7.
Dushake umugisha w’Imana, tuwushakisha gukora ibyiza. Hari abantu bazi gucira bugufi ababayobora, kuko hari icyo babashakaho. None twebwe niba dushaka umugisha ku Mana, byatunanira kuyicira bugufi ?
Dushake ubucuti ku Mana kuko ntirobanura abantu ku butoni, ahubwo abakora ibyo gukiranuka bose irabemera. Ibyakozwe n’intumwa 10:34
Hahirwa Uwizera Uwiteka, nawe akamubera ibyiringiro. Azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Imana idushoboze kuyiringira bitari mu magambo gusa, ahubwo bibe ubuzima. Ubwo ni bwo ibyiza bizatuzaho. Yeremiya 17:7-8

                                                                                     By Pastor Desire Habyarimana.

No comments:

Post a Comment