click here

click here

visit new seed

Wednesday 2 October 2013

Iminsi mirongo ine 40 y'amasengesho wowe ikubwira iki?


Buri munsi wose uba ari mwiza, gusa umunsi wo kubana n'Imana uyibwira ikiri kumutima urushaho kuba mwiza, nubwo mu minsi ya none habaho gahunda z'amasengesho ugasanga mu nsengero nyishi habaho gahunda y'Iminsi mirongo ine 40 y'amasengesho, ibyo usanga abantu iyo batabihaye agaciro bibabera umuhango wa buri mwaka. ariko bitakwiye ko niba ufashe igihe cyawe ukwiye gusaba Imana ko yakora mu buzima bwawe cyane cyane ubw'umwuka.

Iminsi 40 y'amasengesho ikwiye kuba Iminsi yo kwisuzuma, ukareba imibanire yawe n'Imana ndetse n'abantu , kuko igikuru kumana si ukwiyicisha inzara cyangwa kwicyeba, ahubwo Imana ishaka Imitima ihindutse muri byose, aho abantu baca Imanza zitabera,aho abantu bagira urukundo, aho abantu banga icyaha ndetse aho abantu bamenya ko Imana ikunda gukiranuka no kumvira kurenza Ibitambo.

Iminsi mirongo 40 cyangwa indi amatorero ashyira ikwiye kuba Iminsi y'itandukaniro n'Indi minsi aho usanga abantu babayeho mubuzima budahindutse, ahubwo ikwiye kuba Iminsi yo kwezwa no gukora neza hanyuma bikazatuma ubuzima bw'uwayibayemo buhinduka. naho iyo bitabaye ibyo byaba nk'ibindi byose. ntakintu abantu bubaha Imana bakwiye gufata nk'akamenyero ahubwo bikwiye kumvikana ko ari byiza kubana n'Imana muri byose.

nka Lord's Light Fellowship rero twumva iyi minsi 40 ikwiye kuba iminsi yo guhembura itorero, maze uwayikoze asenga yari umusambanyi, umujura, umubeshyi ndetse n'utagiraga urukundo Imana ikamusubiza imbaraga zo gukora ibyiza akiriho.

No comments:

Post a Comment